Rwanda Cycling Federation (FERWACY)::..

Ruhumuriza ku mwanya wa 4 mu banyafurika

Added on 25 April 2012

Kuwa Gatatu tariki ya 25 Mata 2012 irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya la Tropicale Amissa Bongo riri kubera muri Gabon ryakomeje aho ku cyiciro cya kabiri Ruhumuriza Abraham yaje ku mwanya wa 12 bituma aza ku mwanya wa 4 mu banyafurika, kugeza ubu Meron Russom niwe wambaye umwenda w’umuhondo.

Umunyakazakistani Umerbekov Nikita ukinira ikipe ya Astana Continental niwe wegukanye etape ya kabiri aho yakoresheje amasaha 2 iminota 59 n’amasegonda 11 n’ibyijana 10 mu 130 km basiganwe bava Lambarene berekeza mu mujyi wa Ndjole, yakurikiwe n’umufaransa Voeckhler Thomas uheruka kwegukana iri rushanwa muri 2010 na 2011.

Nyuma ya etape ya kabiri umunya Eritrea Russom Meron ukinira ikipe ya MTN QHUBEKA niwe ufite umupira w’umuhondo (maillot jaune), ibi bikaba ari ubwa mbere bibaye mu mateka yiri rushanwa kuva ryatangizwa muri 2006 nta munyafurika wari warigeze yambara umwenda w’umuhondo.

Mu bakinnyi babanyarwanda kugeza ubu Ruhumuriza Abraham niwe uri imbere aho ari ku mwanya wa 13, Rudahunga Emmanuel ku mwanya wa 29, Habiyambere Nicodem ku mwanya wa 39,Hadi Jamvier ku mwanya wa 45, Nathan Byukusenge ku mwanya wa 49 na Biziyaremye Joseph wa 69.

Mu kiganiro twagiranye n’umutoza Munyankindi Benoit yadutangarije ko bameze neza ko kandi abona bari kugenda bitwara neza kurushaho, Munyankindi ati “uyu munsi nasabye abakinnyi gukorera hamwe ndetse no kurushaho gutinyuka, ibyo babikoze kandi byatumye twitwara neza kurushaho”. Twashatse kumenya ikibazo Nathan Byukusenge afite cyane ko kuri etape ya mbere Atari yitwaye neza aho yaje ku mwanya wa 80 mu bantu 90, umutoza Munyankindi Benoit yadutangarije ko Nathan yaguye kuri etape ya mbere Babura ibirometero nka 5 ngo barangize ko ariko uyu munsi yagerageje kwitwara neza akaba yagarutse mu murongo.

Umutoza Munyankindi yashoje adutangariza ko bishimiye kuba bari ku mwanya wa gatatu mu makipe ya afurika nkuko babyifuzaga kuko kugeza ubu Eritrea na Morocco nizo zibari imbere, ariko muri rusange Team Rwanda iri ku mwanya wa 7 mu makipe 15 yitabiriye Tropicale Amissa Bongo.

Abakinnyi batanu ba mbere kuri etape ya kabiri.

1. UMERBEKOV Nikita

2. VOECKLER Thomas

3. RUSSOM Meron

4. TLEUBAEV Ruslan

5. CHARTEAU Anthony

Abakinnyi batanu ba mbere ku rutonde rusange.

1. RUSSOM Meron

2. UMERBEKOV Nikita

3. JELLOUL ADIL

4. TEWELDE WELDEGABIR Jani

5. TLEUBAEV Ruslan

Intonde zose nyuma ya etape ya kabiri

- Kanda hano urebe urutonde rw’abakinnyi bose uko bakurikirana

- iri rushanwa kuko ryitabirwa n’amakipe y’ibihugu n’andi y’ababigize umwuga akenshi aba yaturutse ku mugabane w’I Burayi n’ahandi, hakorwa n’urutonde bakurikije abakinnyi babanyafurika, Ruhumuriza Abraham aza ku mwanya wa 4 mu banyafurika, kanda hano urebe urutonde rwose.

- ikipe y’igihugu yaje ku mwanya wa 7 mu makipe 15, kanda hano urebe urutonde rw’amakipe yose.

- mu bakinnyi bakiri bato Rudahunga Emmanuel ari ku mwanya wa 15, kanda hano urebe urutonde rwose.

kwifoto hejuru, ikipe y’igihugu ya Eritrea iri ku mwanya wa mbere muri Afurika

Media Officer FERWACY

info@ferwacy.com